I N K U N G A F I N A N C E P l c
  • What is impossible elsewhere, it is possible in INKUNGA FINANCE Plc. we care for you.

ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI KU BAKOZI BASHINZWE ISUKU

INKUNGA FINANCE PLC irifuza gutanga akazi ku babyifuza kandi bujuje ibisabwa

 ku mwanya w’Umukozi ushinzwe isuku. UMUKOZI USHINZWE ISUKU/Cleaner (imyanya 4)

Inshingano z’umukozi ushinzwe isuku:

1.    Gufata neza ibikoresho yahawe mu gukora isuku;

2.    Gukora isuku imbere mu biro no hanze;

3.    Gufasha mu bijyanye n’ibikwa ry’impapuro;

4.    Kugeza ubutumwa bw’ikigo aho bugomba kujyanwa;

5.    Kwitabira amahugurwa n’inama byateguwe n’umukoresha;

6.    Kuyobora abagana INKUNGA FINANCE Plc no kubafasha kumenya amakuru y’ibanze mu gihe abisabwe;

7.    Kubika ibanga ry’akazi no kubana neza n’abandi bakozi.

Ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje

·       Kuba ari Umunyarwanda/kazi;

·       Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2;

·       Kuba afite imbaraga zo gukora iyo mirimo ;

·       Kuba afite imyaka iri hagati ya 21 na 35.

Ibigize dosiye y’ubusabe:

1.    Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa INKUNGA FINANCE Plc ;

2.    Umwirondoro w’usaba (CV) ;

3.    Kopi y’indangamuntu (ID) ;

4.    Kopi y’impamyabumenyi ;

5.    Kopi igaragaza uburambe mu kazi (experience) kubabufite.

 

Uburyo bwo gusaba akazi:

Ababishaka kandi bujuje ibisabwa bazohereza inyandiko z’ubusabe bwabo kuri e-mail: recruitment@inkungafinance.com

Icyitonderwa: Inyandiko z’ubusabe ziri hamwe nk’inyandiko imwe nizo zizakirwa gusa (single document/PDF format).

Itariki ntarengwa yo kohereza ubusabe ni 19 Mutarama 2026 saa kumi n’imwe (17h00).

Abujuje ibisabwa bazatangazwa bitarenze itariki 21 Mutarama 2026 saa kumi n’imwe (17h00) ku rubuga: 

https://inkungafinance.com    bamenyeshwe n’itariki yo gukora ikizamini.

Bikorewe i Karongi, kuwa 15 Mutarama 2026.

 

MUHAWENIMANA Abed Cherif

Umuyobozi Mukuru wa INKUNGA FINANCE Plc

Date: Jan. 15, 2026